Subteno por Fenestroj 10

kemura ibibazo by’ukwihuza ku bikoresho by’amajwi bifite bluetooth n’igaragaza nta rusinga muri windows 10

Kemura ukwihuza ku bikoresho by’amajwi bya Bluetooth n’amagaragaza nta rusinga

Amajwi ya Bluetooth

Gukanda buto ya Kwihuza buto ahakorerwa ibikorwa nibitabona igikoresho cyawe, ugerageze ibikurikira:
Urebe neza ko igikoresho cya Windows cyawe gikorana na Bluetooth kandi ko gifunguye. Urabona buto ya Bluetooth ahakorerwa ibikorwa.


Nutabona buto ya Bluetooth, ugerageze kuvugurura musomyi y’igikoresho cyawe. Dore uko bikorwa: Jya ku Itangira, wandike Mucungibikoresho, uyihitemo ku rutonde rw’ibisubizo, noneho, muri Mucungibikoresho, shaka igikoresho cyawe, ugikandishe buto y’iburyo (cyangwa kanda ugumisheho), uhitemo Kuvugurura Porogaramu za musomyi, uhitemo Guhita ushaka porogaramu za musomyi zavuguruwe, noneho ukurikize amabwiriza asigaye.
Bluetooth niba ifunguye, kandi musomyi ijyanye n’igihe, ariko igikoresho cyawe kigakomeza kudakora, ugerageze kuvanaho icyo gikoresho maze wongere ugihuze. Dore uko bikorwa: Jya ku Itangira, wandike Ibikoresho, uhitemo Bluetooth, uhitemo igikoresho, uhitemo Kuvanamo igikoresho, maze wongere ugerageze guhuza.
Urebe neza ko igikoresho cy’amajwi gifungurwa na Bluetooth gifunguye kandi ko kiboneka. Uko ubikora biterwa n’ibikoresho, bityo ugomba kureba amakuru yazanye n’igikoresho cyawe cyangwa ukajya ku rubuga rw’uruganda rwagikoze.

Ibikoresho bya Miracast

Gukanda buto ya Kwihuza buto ahakorerwa ibikorwa nibitabona igikoresho cyawe, ugerageze ibikurikira:
Reba neza ko igikoresho cya Windows cyawe gikorana na Miracast ureba amakuru yazanye na cyo cyangwa ujya ku rubuga rw’uruganda rwagikoze.
Reba neza ko Wi-Fi ifunguye.
Urebe neza ko igaragaza ushaka guporojetaho rikorana na Miracast kandi ko ifunguye. Niba bidakorana, biragusaba adabutateri ya Miracast (rimwe na rimwe yitwa “dongle”) icomekwa mu muyoboro wa HDMI.

Ibikoresho bya WiGig

Gukanda buto ya Kwihuza buto ahakorerwa ibikorwa nibitabona igikoresho cyawe, ugerageze ibikurikira:
Urebe neza ko igikoresho cya Windows cyawe gikorana na WiGig kandi ko gifunguye. Niba PC ikorana na WiGig, urabona buto ya WiGig mu Amagenamiterere > Uburyo bw’indege.
Reba neza ko igaragaza rikorana na WiGig. Niba bidakorana, biragusaba agacomekesho ka WiGig.

Exit mobile version