Amahitamo n’ibikoresho by’uburyo bwo kwinjiza buhanitse
Koresha muhinduzi y’uburyo bwo kwinjiza ya Microsoft (IME) kugira ngo wandike indimi zo muri Aziya y’ubrasirazuba kwinjijemo kuri PC yawe.
Kandisha buto y’iburyo ku kimenyetso cy’uburyo bwo kwinjiza kugira ngo uhinduranye uburyo bwo kwinjiza, fungura igice cya IME cyangwa andi magenamiterere ya IME. Kuri zimwe mu ndimi, urabona andi mahitamo, nk’igikoresho cy’inkoranyamagambo ku Kiyapani.
Ongera ijambo ku nkoranyamagambo y’Ikiyapani
IME yawe ishobora kubona izindi nyinshi igihe ufunguye icyifuzo cya karawudi, ikoresha Bing kugira ngo ifashe mu guteganya icyo wandika. Kugira ngo uyifungure, kandisha buto y’iburyo ku kirango cy’uburyo bwo kwinjiza maze uhitemo Ibiranga. Noneho uhitemo Ahanitse maze ufungure akadirishya k’Ibyinjizwa biteganyijwe. Hitamo akazu bavivuramo iruhande rwa Gukoresha icyifuzo cya karawudi.
Kugira ngo wongereho inkoranyamagambo ukoresheje intoki, jya kuri Amagenamiterere maze uhitemo Igihe & Ururimi. Uhereye hano, jya kuri Akarere & Ururimi maze uhitemo ururimi, urugero, Ikiyapani (日本語 ). Guhitamo Amahitamo. Ubu ongeraho ijambo rishya n’ubusobanuro bwaryo cyangwa uhindure irisanzwemo ukoresheje Igikoresho cy’inkoranyamgambo y’ukoresha.