imurira ibintu kuri microsoft edge ubivana muri porogaramu y’urutonde rusomwa

Imurira ibintu kuri Microsoft Edge ubivana muri porogaramu y’Urutonde rusomwa

Hari urutonde rusomwa ruba imbere muri Microsoft Edge, mushakisha nshya yo muri Windows 10. Niba warakoresheje porogaramu y’Urutonde rusomwa yo muri Windows 8.1 maze ukaba wimukiye kuri Windows 10, imurira muri Microsoft Edge ibintu byo muri porogaramu ya kera.
Muri porogaramu y’Urutonde rusomwa, hitamo ikintu wafungururira muri Microsoft Edge.

Continue reading “imurira ibintu kuri microsoft edge ubivana muri porogaramu y’urutonde rusomwa”

kureba cyangwa gusiba amateka y’ishakisha muri microsoft edge

Windows 10

Amateka y’ishakisha yawe ni amakuru Microsoft Edge yibuka—harimo amagambobanga, amakuru wanditse mu mafishi n’imbuga wasuye—kandi ikanayabika kuri PC uko ushakisha ku rubuga.
Kugira ngo urebe amateka y’ishakisha yawe, hitamo Mukomatanya > Amateka. Kugira ngo uyasibe, hitamo Gusiba amateka yose, hitamo ubwoko bw’amakurushingiro cyangwa dosiye ushaka kuvana kuri PC yawe, maze uhitemo Gusiba.

Continue reading “kureba cyangwa gusiba amateka y’ishakisha muri microsoft edge”

ibuka amagambobanga kuri microsoft edge

Mu gihe usuye urubuga rugusaba kwinjira, Microsoft Edge ikubaza niba wifuza kwibutswa izina ry’ukoresha n’ijambobanga. Nusura urubuga ubutaha, Microsoft Edge ikuzuriza amakuru ya konti yawe. Kubika ijambobanga birafunguye ku buryo busanzweho, ariko hari uburyo babifungura cyangwa bakabifunga:

Continue reading “ibuka amagambobanga kuri microsoft edge”

ni gute namenya niba nakwizera urubuga rwo kuri microsoft edge?

Ni gute namenya niba nakwizera urubuga rwo muri Microsoft Edge?

Iyo ubonye buto y’urufunguzo iruhande rw’aderesi y’urubuga muri Microsoft Edge, biba bivuze ko:
Ibyo wohereje n’ibyo uvanye kuri urwo rubuga biba bisobetse, bityo ntibyorohere undi muntu wese kugera kuri aya makuru.

Continue reading “ni gute namenya niba nakwizera urubuga rwo kuri microsoft edge?”