kureba cyangwa gusiba amateka y’ishakisha muri microsoft edge

Windows 10

Amateka y’ishakisha yawe ni amakuru Microsoft Edge yibuka—harimo amagambobanga, amakuru wanditse mu mafishi n’imbuga wasuye—kandi ikanayabika kuri PC uko ushakisha ku rubuga.
Kugira ngo urebe amateka y’ishakisha yawe, hitamo Mukomatanya > Amateka. Kugira ngo uyasibe, hitamo Gusiba amateka yose, hitamo ubwoko bw’amakurushingiro cyangwa dosiye ushaka kuvana kuri PC yawe, maze uhitemo Gusiba.

Windows 10 Mobile

Amateka y’ishakisha yawe ni amakuru Microsoft Edge yibuka—arimo amagambobanga, amakuru wanditse mu mafishi, n’imbuga wasuye—maze ikayabika ku gikoresho uko ushakisha ku rubuga.
Kugira ngo urebe amateka y’ishakisha yawe, hitamo Ibindi bikorwa > Mukomatanya > Amateka. Kugira ngo uyasibe, hitamo Gusiba amateka yose, hitamo ubwoko bw’amakurushingiro cyangwa dosiye ushaka kuvanamo, maze uhitemo Gusiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *