Huza igikoresho cy’amajwi cya Bluetooth cyangwa igaragaza nta rusinga kuri PC yawe
Huza igikoresho cy’amajwi cya Bluetooth (Windows 10)
Kugira ngo ucomeke ekuteri nini, indangururamajwi cyangwa ekuteri za Bluetooth zawe kuri PC ya Windows 10, urabanza guhuza icyo gikoresho.
Fungura igikoresho cya Bluetooth cyawe unatume kivumburwa.
Uko utuma kivumburwa biterwa n’igikoresho. Reba amakuru y’igikoresho cyangwa urubuga kugira ngo umenye ibindi.
Ku mwanya w’imikoro, hitamo agashushondanga k’ahakorerwa ibikorwa, maze urebe neza ko Bluetooth ifunguye.
Mu hakorerwa ibikorwa, uhitemo Kwihuza, noneho uhitemo igikoresho cyawe.
Kurikiza andi mabwiriza. Niba ntayo, uraba warangije.
Amagaragaza nta rusinga ya MIracast
Huza nta rusinga PC yawe kuri televiziyo, porojegiteri cyangwa ubundi bwoko bw’igaragaza ryo hanze rikorana na Miracast.
Fungura televiziyo cyangwa porojegiteri yawe. Niba uri gukoresha adabutateri ya Miracast, reba neza ko icometse ku igaragaza.
Reba neza ko Wi-Fi ifunze kuri PC yawe.
Ku mwanya w’imikoro, hitamo agashushondanga k’ahakorerwa ibikorwa > Kwihuza > hitamo igaragaza ryawe.
Kurikiza andi mabwiriza ari kuri mugaragaza. Niba ntayo, uraba warangije.
Amagaragaza nta rusinga ya WiGig
Huza nta rusinga PC yawe kuri mugaragaza, porojegiteri cyangwa ubundi bwoko bw’igaragaza rihuje ku gacomekesho ka WiGig.
Fungura televiziyo cyangwa porojegiteri.
Fungura agacomekesho ka WiGig yawe maze urebe neza ko gacometse ku igaragaza.
Reba neza ko PC yawe ikorana na WiGig kandi ko ifunguye. Niba PC ikorana na WiGig, urabona buto ya WiGig mu Amagenamiterere > Urusobemiyoboro & Interineti > Uburyo bw’indege.