Mu gihe usuye urubuga rugusaba kwinjira, Microsoft Edge ikubaza niba wifuza kwibutswa izina ry’ukoresha n’ijambobanga. Nusura urubuga ubutaha, Microsoft Edge ikuzuriza amakuru ya konti yawe. Kubika ijambobanga birafunguye ku buryo busanzweho, ariko hari uburyo babifungura cyangwa bakabifunga:
Muri mushakisha ya Microsoft Edge, hitamo Ibindi bikorwa (…) > Amagenamiterere > Reba Amagenamiterere ahanitse.
Hindura Kwemera kubika amagambobanga kuri Birafunze.
Icyitonderwa: Ntibisiba amagambobanga yabitswe mbere. Kugira ngo ubikore, jya kuri Amagenamiterere, hitamo Hitamo ibyo gusiba ahakurikira Siba amakurushingiro yo gushakisha, maze uhitemo Amagambobanga.