uko bakoresha impuruza muri windows 10

Uko bakoresha porogaramu y’Impuruza & isaha

Kureka cyangwa gusubiramo impuruza

Impuruza ziravuga yewe niyo porogaramu ifunze, ijwi ricecekesheje, PC yawe ifunze cyangwa (kuri laputopu cyangwa taburete nshyashya zifite InstantGo), mu buryo bw’Isinzira. Ariko ntabwo akora iyo PC yawe ihumbitse cyangwa izimije.

Kora ku buryo PC yawe ihora icometse ku muriro kugira ngo biyibuze kwihumbika.
Kugira ngo usubiremo cyangwa ureke impuruza:
Mu imenyesha ryifungura, hitamo Kureka kugira ngo urifunge, cyangwa Gusubiramo kugira ngo urireke ryongere ryumvikane nyuma y’igihe gito.
Imenyesha niryifunga mbere y’uko urigeraho, uhitemo agashushondanga k’ahakorerwa ibikorwa mu nguni yo hasi iburyo kugira ngo urirebe mu rutonde maze urihitemo aho.
Niba mugaragaza yawe yugariye, imenyesha ry’impuruza rigaragara hejuru kuri mugaragaza yugariye, noneho ukaba warifungira aho.

Igishya

Porogaramu y’Impuruza & isaha ikomatanya isaha y’impuruza n’amasaha yo ku isi, mugenagihe na koronometero. Dore bimwe mu bintu wakoresha iyi porogaramu:
Kumva, gusubira no kureka impuruza nubwo mugaragaza yaba ifunze cyangwa ijwi ryacecekeshejwe
Hitamo impuruza mu majwi atandukanye cyangwa umuziki wawe bwite
Gereranya amasaha yo ku isi

Amasaha yo ku isi

Dore uko bongeraho ahantu maze bakagereranya amasaha yo ku isi:
Muri porogaramu y’Impuruza & isaha, hitamo Isaha yo ku isi, noneho Nshya + hasi.
Andika inyuguti nke zibanza ku hantu wifuza, noneho uhahitemo ku rutonde rumanuka. Nutabona aho ushaka, wandike ahandi hantu hari ku isaha imwe.
Hitamo Gereranya amasaha (amasaha 2 hasi), noneho wimure akanyereza kugira ngo uhitemo isaha nshya yo kugereranya. Hitamo ahantu ku ikarita ho guhindura akanyereza kerekana.
Kugira ngo uve mu bu buryo bwo Kugereranya amasaha, hitamo buto ya Gusubira inyuma cyangwa ukande Esc.

uko bakoresha impuruza muri windows 10
uko bakoresha impuruza muri windows 10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *